mardi 28 février 2017

Antoine Hey umutoza mushya w’Amavubi



FERWAFA ntabwo iratangaza umutoza mushya w’Amavubi yahisemo muri batatu bari basigaye mu ijonjora ariko amakuru yizewe atugeraho nuko aza kuba ari umudage Antoine Hey.
Antoine Hey n’abandi batoza bagera kuri 51 bo mu mahanga nibo bari basabye aka kazi mu Rwanda, ariko asigaraga mu rutonde ruvunaguye rwa batatu we n’Umusuwisi Raoul Savoy n’umuPortugal Rui Aguas. Batangajwe ko aribo bazatoranywamo umwe mu cyumweru gishize.
Kuri uyu wa mbere aba batatu basigaye baje i Kigali kugira ngo bumvwe n’akanama ko gutoranya umutoza w’igihugu.
JeuneAfrique dukesha iyi nkuru ivuga ko Antoine Hey ari we watoranyijwe, uyu asanzwe yarigeze gukina umupira mu ikipe ya à Schalke 04,  Birmingham City na Anorthosis Famagouste (Chypre) ikipe Ndikumana Hamad Katawuti yakinnyemo.
Mu gutoza, uyu mugabo yatoje amakipe ya; Lesotho (2004-2006), Gambia (2006-2007),  Liberia (2008-2009), Kenya (2009) ndetse yatoje ikipe ya Al-Merreikh yo muri Sudan  (2016 – Mutarama 2017).
Ubudage busanzwe bufitanye ubufatanye na FERWAFA mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda biciye mu guhugura abakinnyi n’abatoza bakizamuka, umushahara wa 20 000$ ku kwezi niwo azajya agenerwa. Hey azajya ahembwa igice cyayo kizajya gitangwa n’ishyrahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage.
Antoine Hey ngo azakorana n’umutoza w’igororangingo w’Umufaransa n’abatoza babiri b’Abadage bamwungirije.

UKO MBIBONA:
1.Bimaze kuba ikinamico buri gihe iyo hashakishwa umutoza w'ikipe y'igihugu amavubi. Aho hatangira itangazo rya nyirarureshwa ryo guhuma abantu amaso akndi mu byukuri umutoza aba azwi mbere y'igihe. Mu batoza basaga 50 banditse bose baba abzi umushahara Amavubi ahembwa, ariko iyo FERWASPOC ishaka gusobanura impamvu hatafashwe umutoza w'izina rikakaye nka Samson Siasia, George Leekens, Wilfrield Shaffer bakoze amateka bavuga ko bahenze. Hashize igihe kirenga ibyumweru 2 bizwi uzatoza amavubi kandi ibizamini bitarakorwa. Ubuheruka Degaule yasinyanye n'abadage amasezerano y'ubufatanye kandi ibazwa ryali ritaraba, bihita bigaragaza ko ibyakorwaga byose ngo ibizamini byari urwenya.
2. Urundi rujijo rukomeye ruza mu mihembere. Kuva u Rwanda rwabaho nta mutoza wigeze ugenerwa umushahara wa 20,000$ ku kwezi. Mu kuzimiza bati igice kizatangwa n'abadage ikindi gitangwe n'u Rwanda. Umuntu akaba yakwibaza icyo uwo mubano umaze wo guhitirwamo umutoza mu gihe amafranga azajya atangwa ku ruhande rwa Minispoc angana n'umushahara usanzwe ugenerwa abatoza b'Amavubi. Ese koko azajya ahembwa n'impande zombi?
3. Antoine Hey abaye umutoza wa 4 uje ku nkunga y'abadage ku va Amavubi yabaho. Ni nyuma ya Otto Pfster muri za 1970, Franz Poelmans mu myaka ya 1980 na Michael Nees muri za 2007. Gusa igiteye inkeke nuko bose umusaruro wabo wari usuzuguritse.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire