Mu gice kibanza k'iyi nkuru twarebeye hamwe uko ikipe ya Cameroun yinjiye neza mu ruhando rw'amahanga tugeza yegukanye igikombe cy'Afrika 1988. Nyuma yaho yaje kwerekeza mu gikombe cy'isi mu Butaliyani mu 1990. Aho nyuma y'imyaka 3 ahagaritse mu ikipe y'igihugu, rutahizamu Roger Milla yaje kugaruka abisabwe na perezida wa Cameroun Paul Biya. Ku mukino ufungura yahuye na Argentina ari nayo yari ifite icyo gikombe iyobewe n'umukinnyi wa mbere ku isi Diego Armando Maradona. Ni umukino winjiye mu mateka kuko Cameroun yatsinze itunguye isesengura iryoa ri ryo ryose 1-0 cy'umutwe wa Oman Biyik ku munota wa 67.
8 June 1990
18:00
18:00
Argentina | 0–1 | Cameroon |
---|---|---|
Report | Omam-Biyik 67' |
Argentina
|
Cameroon
|
|
|
Nyuma yaje gutsinda Romania ari naho Roger Milla yazanaga uburyo bwo kwishimira igitego azenguruka ibendera ryo mu nguni y'ikibuga, itsindwa n'Abasoviyete 4-0 izamuka ari iya mbere mu itsinda, muri 1/8 isezerera colombia ku bitego 2-1 byose bya Roger Milla byanatumye COCA-Cola ikora iyamamaza igendeye ku buryo Milla yishimiye igitego cya 2 muri uwo mukino, igeze 1/4 umusifuzi w'umunya Mexico Edgardo Codesal ayigirizaho nkana atanga penaliti 2 mu minota ya nyuma bakina n'abongereza itaha ityo itakaje umukino 2-3.
--------------
Mu gikombe k'isi 1994 nta kinini iyi kipe yakwibukirwaho kuko yabaye iyanyuma mu itsinda ryalimo Sweden bananganije, Brazil na Russia. Gusa Roger Millayaje kuhasiga amateka ko ariwe mukinnyi ushaje washoboye kureba mu izamu ku myaka isaga 42 y'amavuko bakina n'ubu Russia.
Mu bindi bikombe by'isi byakurikiyeho ntabwo iyi kipe yashoboye kurenga amatsinda kugeza ku munsi wa none.
---------------
Mu nkuru itaha ari nayo ya nyuma tuzarebera hamwe uburyo cameroun yagiye yitwara neza mu marushanwa y'igikombe cy'Afrika imaze kwegukanamo inshuro 5.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire