lundi 6 février 2017

Okoko Godefroid yatangiye akazi gashya muri Gicumbi FC

Umutoza Okoko, umurundi watozaga ikipe ya Mukura Victory Sports wamaze kuba atandukana niyi ikipe kuri ubu yatangiye imirimo mishya mu ikipe ya Gicumbi FC.



Ibi byagaragaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gashyantare 2017 ubwo Okoko yagaragaye ku kibuga cya Gicumbi FC ibarizwa mu karere ka Gicumbi.
Umunyamabanga wa Gicumbi FC Antoine yadutangarije ko uyu mutoza aje gutoza iyi kiipe afite inshingano zo kuyikura mumakipe amanuka mucyiciro cya 2 .
Umutoza Okoko akaba aje muri iyi kipe ya Gicumbi FC asimbuye Baraka Hussein warangije igice kibanza ahaye Gicumbi FC amanita 8 mu mikino 15 yakinnye.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire