vendredi 24 février 2017

Degaule kwifashisha uruzinduko rwa perezida wa FIFA rukamuhesha indi manda muri FERWAFA


Mu iyi weekend umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA umusuwisi Gianni Infantino aragenderera u Rwanda. Azahagera kuri uyu wa gatandatu aho azitabira umukino uzahuza Rayon sports na Police kuri stade amahoro, nyuma yaho azaba yashyize ibuye-fatizo mu kibanza kizubakwamo Hotel ya FERWAFA. Iyi Hotel izubakwa mu mezi 16 ikazatwara hafi miliyari 4 z'amanyarwanda, 65% akazatangwa na FIFA.
Umwe mu bakozi ba FERWAFA utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yatubwiye ko uru ruzinduko Nzamwita Degaule uyoboye FERWAFA azarwufashisha ku buryo byamubera uburyo bwo kuguma ku buyobozi bw'iryo shyirahamwe indi mandat y'imyaka 4. Yagize ati: "Iki nicyo gikorwa gikomeye cya nyuma kibaye mu minsi isigaye ya mandat ya FERWAFA; Degaule rero azakoresha ibishoboka byose yitware neza ku buryo amasezerano n'ibindi bikorwa birambye FIFA izagenera u Rwanda mu uru ruzinduko byamugaragaza nk'umuyobozi ugomba gukomeza kuzabikurikirana nkuko byangenze ku iyi hotel kuko mu uru ruzinduko usibye umuyobozi wa FIFA hazaba hari n'abayobozi bakuru mu rwego rw'igihugu. Niwe rero uzinanirwa cg akihesha amanota imbere yabo. kuko ni igihe cyo kugorora aho yagiye atsikira inshuro zitari nke."

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire