jeudi 12 janvier 2017
IBYARANZE SIPORO KU UYU MUNSI 12/1
Mu
-1967 Louisville,banze gukomorera Muhammad Ali ngo asubizwe ikamba ry'umukiteramakofe wa mbere ku isi. Yaziraga ko yanze kwitabira intambara Amerika yarwanaga na Vietnam
-1997 Tiger Woods yegukanye irushanwa Mercedes Championships
-2009 Cristiano Ronaldo yahawe ikamba 2008 FIFA World Player ry'umukinnyi wa mbere ku isi.
-2015 Cristiano Ronaldo wa Real Madrid C.F. yahawe FIFA Ballon d'Or nabwo nk'umukinnyi w'umwaka.
-----------
Havutse mu
-1944 Joe Frazier, Umunyamerika wateranaga amakofi, azwiho kuba yarakubiswe mu mukino wamuhuje na Mohamed Ali mu 1975 i Manilla ku murwa mukuru wa Filipine, indwano ifatwa nkaho ariyo ikomeye mu mateka y'iteramakofi.
-1949 Ottmar Hitzfeld, umutoza w'umudage bahimbaga GENERALI, ni umwe mu batoza bashoboye gutwara Chamapions league mu makipe 2 atandukanye. Uwo muhigo awusangiye na Ernst Happel, José Mourinho, Jupp Heynckes na Carlo Ancelotti.
-1978 Bonaventure Kalou, umunya Ivory Coast, wazamukiye iwabo muri Asec Mimosas nyuma aza kujya muri makipe akomeye harimo na PSG.
-1987 Salvatore Sirigu, umuzamu w'umutaliyani. Ubu arindira Seville FC, nk'umutizanyo wa PSG.
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire