mercredi 11 janvier 2017

MINISITERI YA SIPORO YATEGUYE INGANDO Z'ABAFATANYABIKORWA BAYO



Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo yateguye Itorero, ikaba ari ingando izahuza kuva taliki ya 19 kugeza 29 Mutarama 2017 abantu bose bakuriye inzego zitandukanye zifite aho zihurira n'iyi minisiteri, ikazifata nk'abafatanyabikorwa bayo. Muri bo harimo abayobozi b'amakipe, amafederasiyo, abanyamakuru b'imikino n'abandi.
Aganira n'ikinyamakuru The new times, Bugingo Emmanuel, ukuriye siporo muri MINISPOC avuga ko iri torero rizafasha abayobozi b'imikino kwiga indangagaciro z'umuco nyarwanda birimo imihigo, bakazabihuza n'imiyoborere ya siporo bikaba byabyara uburyo buzima bwatuma siporo nayo ishobora gutanga umusaruro mu gihugu no hanze yacyo.
Iri torero rikazabera i Nkumba mu karere ka Musanze.

1 commentaire:

  1. ITANGAZO RIGENEWE ABAKUNZI BA TABLE TENNIS (PINGPONG)

    Club Gasabo Table Tennis (GTTC), Umuryango uharanira guteza imbere umukino wa Table Tennis (Ping Pong) mu Rwanda, ufite icyicaro mukarere ka Gasabo mu murenge wa Remera, wateguye umukino wiswe:
    << GASABO PROP UP TABLE TENNIS OPEN 2017 >>.
    Umukino uteganyirijwe buri wese ukunda PingPong kandi ushaka kwitabira iryo rushanwa.
    Uwo mukino uzabera kuri Stade AMAHORO muri Gymnase ya NPC ku italiki ya 22 Mutarama 2017 guhera 9h:00 am - 4h:30 pm,
    IBISABWA:
    o Kwiyandikisha bitarenze taliki ya 20 Mutarama 2017 saa saba (1h:00 PM) biciye kuri email address: gasabottc@yahoo.fr,
    o Uwiyandikisha agomba kugaragaza icyiciro (Category) ashaka gukiniramo:
    - Juniors(munsi y’imyaka 18), - Seniors (guhera kumyaka 18 kugeza kumyaka 35) - Veterans (guhera kumyaka 35 kuzamuka)
    o Kwiyandikisha ni :- 1000frws kubana bari munsi y’imyaka 18,
    -2000frws kubantu bakuru.
    Ibihembo bishimishije bizahabwa batatu bambere muri buri cyiciro (Category)
    Kubindi bisobanuro mwahamagara kuri numero: 0788312547 cyangwa 0782953246.

    Bikorewe ikigali, taliki ya 6 Mutarama 2017

    BAHATI Innocent (Innoc)
    President, Gasabo Table Tennis Club

    RépondreSupprimer