jeudi 12 janvier 2017

Iby'ingenzi ukwiye kumenya ku Igikombe cy'Afrika cy'ibihugu



Igikombe cya Afrika niryo rushanwa rikurikiranwa na benshi rikagira n'agaciro mu bihembo kurusha andi yose yo ku butaka bwa Afrika. Ritegurwa na CAF nk'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afrika, ari naryo rihitamo igihugu aho irushanwa rizabera.
Nyamara ariko habaye ah'abagabo kugirango iri rushanwa ritangire: Igitekerezo nyirizina cyaje mu nteko ya29 ya FIFA i Bern, Switzerland. Afrika yari ihagarariwe n'ibihugu 4 aribyo Misiri yari umunyamuryango wa FIFA kuva 1923, Sudan kuva 1948, Ethiopia kuva 1953, na South AFRIKA kuva 1910. Itsinda rya Afrika ryali riyobowe na Engineer Abdel Aziz Abdallah Salem wa Egypt.
Argentina yavugaga ko abanyafrika bataragera ku rwego rw'umupira watuma bahagararirwa mu nteko ya FIFA. umunya Ethiopia Ydnekatchew Tessema wari umwe mu bari buhagararire Afrika yabuze uko ahagera kubera ikibazo cy'amikoro. Iyi nama ikaba yarabaye iya mbere yemera Afrika nk'umugabane mu mupira w'amaguru. Icyakurikiyeho ni inama yabereye i Lisbon muri portugal kuri hotel AVENIDA yitabiriwe ba  Abdel Aziz Salem, Mohammad Latif, Youssef Mohammad (Egypt); Abdel Halim Mohammad, Abdel Rahim Shaddad, Badawi Mohammad Ali (Sudan) na Fred Fell (South Africa) bemeza gushyiraho CAF nk'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afrika. Banemeza ko ikicaro cya CAF kizaba i Cairo mu Misiri kuko Misiri yabemereraga aho gukorera ku buntu ndetse ikabagenera n'amikoro aringaniye azabafasha mu mikorere.
Kuwa 8 Gashyanatare 1957, kuri Grand Hotel i Khartoum niho habereye inama yashyzieho igikonbe cy'Afrika cy'ibihugu. yitabiriwe na Abdel Aziz Salem, Mourad Fahmy, Galal Koreitem, Moustafa Kamel Mansour na Youssef Mohammad ba Egypt, Ydnekatchew Tessema, General Aman Andom na Guebeyehu Double (Ethiopia), Abdel Halim Mohammad, Abdel Rahim Shaddad, Badawi Mohammad Ali na Ahmad Mohammad Singawi (Sudan) na Fred Fell (South Africa). mu ibyo byose ariko uwayoboraga FIFA umwongereza Sir Stanley Rous yabaye hafi cyane ibitekerezo by'abanyafrika. Kubera impamvu z'amikoro ahanini abanyafrika bakoraga inama ku ruhande iyo babaga bitabiriye iza FIFA.
Mu 1958 mu nteko ya FIFA yabereye Stockholm muri sweden, abanyafrika bongeye guhura. Gusa uwari uriho nk'umuyobozi w'agateganyo kuko bari bataratora, Salem ntiyitabiriye yari afitanye ibibazo na Field Marshal Abdel Hakim Amer wayoboraga federasiyo ya Misiri. General Abdel Aziz Moustafa niwe Misiri yohereje kubahagararira bavayo banemeje ko ari we perezida mushya wa CAF.  yaje kuzasimburwa na Abdel Halim Mohammad nawe waje kuzasimburwa na Ydnekatchew Tessema  w'umunya Ethiopia.
Uyu yayoboye igihe kirekire anateganya uzamusimbura , umunya Gambia Omar SEI ariko ubwo Tessema  yitabaga Imana mu 1987, Omar SEI yahise agirwa minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Gambia, bituma habaho andi matora yanagoranye cyane birangira mu 1988 umunya Cameroun Issa hayatou wayoboraga federasiyo ya Cameroun atsinda, akaba ariwe uyobora CAF kuva icyo gihe.
Uko ibihe bigenda bisimburana ni nako impinduka zagiye zigaragara mu migendekere y'iri rushanwa, riba buri myaka ibiri, Ryatangiye rikinwa n'amakipe 3 mu 1957 none ubu bigeze ku makipe y'ibihugu 16.
Irushanwa rya mbere mu 1957 muri Sudan i Khartoum ryegukanywe na Misiri, ishyikirizwa igikombe icyo gihe bitaga Abdel Aziz Abdallah Salem Trophy, wari wagitanze nk'impano dore ari nawe wabaye perezida wa mbere wa CAF. yari umunya Misiri.
Icyo gikombe cyaje kwegukanwa burundu na Ghana mu 1978 ubwo yakegukanaga ubugira 3 ari nazo nshuro byasabaga ngo igihugu kikegukane burundu.
Ubuyobozi bwa CAF bwahsie bukora ikindi gikombe bise African Unity Cup, nacyo cyaje kwegukanwa na Cameroun mu 2000 ubwo yagitwaraga bwa 3.
Mu 2002 haje gukorwa igikombe gishya cyiswe Cup of Nations.
Iri rushanwa ryatangiye ryatangiye risa nirisuzuguritse mu rwego mpuzamahanga ariko ku bwitange n'ubushishozi mu mitegurire rikesha umunya Ethiopia Ydnekachew Tessema, wayoboye CAF kuva 1972 kugeza apfuye mu 1987, byatumye iri rushanwa rizamuka rigira ireme mu ruhando rw'amarushanwa akunzwe mu rwego rw'isi. Mu mpinduka yakoze harimo kwemerera abakinnyi babigize umwuga guhamagarwa kuva 1980, ndetse anazanamo abaterankunga ba mbere hari mu 1984
Igikombe cya Afrika kandi cyabaye intwaro ikomeye ku banya politike bagiye bakoresha imyitwarire y'ikipe z'ibihugu mu gucengeza amatwara yabo. Ibyo bikanatiza ingufu abakinnyi bakagera ku musaruro.
Urugero ni aho uwari perezida wa Ghana Dr. Kwame Nkrumah,  wasabye abakinnyi be kwitwara neza akabashyigikira mpaka begukanye iri rushanwa ubugira kabiri mu 1963 na1965.
Mu 1996 ikipe ivanze ku ruhu (abazungu n'abirabura) ya Afrika y'epfo yegukanye iki gikombe bituma bsia nk'ikimenyetso cya nyuma ko ubwiyunge bwagezweho mu icyo gihugu cyaranzwe mu mateka yacyo n'amacakubiri ashingiye ku ruhu yiswe apartheid.

Imwe mu mihigo yagiye yeswa mu mateka y'iri rushanwa harimo ko:
-Abakinnyi bagikinnye kenshi ni
Rigobert Song - Cameroon (8)
1996, 1998, 2000, 2002, 2004, 2006, 2008 akurikiwe na
Alain Gouamene - Ivory Coast (7)
1988, 1990, 1992, 1994, 1996, 1998, 2000
-Umukinnyi wagikinyemo imikino myinshi ni
Rigobert Song - Cameroon - imikino 35
-Umukinnyi watsinze ibitego mu irushanwa rimwe
Mulumba Ndaye wa Zaire yatsinze ibitego 9 mu 1974
-Umukinnyi winjije ibitego byinshi mu mukino umwe
Laurent Pokou wa Ivory Coast yinjije 5 batsinda  Ethiopia 6-1 mu 1970.
-Igitego cyihuse
Ayman Mansour, Egypt wa Misiri yagitsinze igitego mu masegonda 23.
-Umukino warumbutsemo ibitego : 9
Egypt 6-3 Nigeria, mu 1963
-Irushanwa ryabonetsemo ibitego byinshi
ibitego 99 muri Ghana 2008
-Umukinnyi mukiri muto wakinnye igikombe cya Afrika
Chiva Star Nzighou (Gabon), yari afite imyaka 16 , amezi 2 n'iminsi 30 mu 2000 yinjiyemo bahuye na South Africa.
-umusifuzi wasifuye igikombe cya Afrika kenshi
Tesfaye Gebreyesus (Ethiopia/Eritrea)
1970, 1974, 1978, 1980, 1984, 1986
-Umuntu wagitwaye akina akazanagitwara atoza
Mahmoud El-Gohary wa  Egypt mu 1959 na 1998
Stephen Keshi mu 1994 na 2013.
-Umutoza wagitwaye kenshi
Charles Gyamfi wa Ghana mu 1963, 1965 & 1982
-Igihugu cyagitwaye kenshi ni Misiri igifite inshuro 7
-Misiri ni nacyo gihugu kitabiriye iri rushanwa kenshi 22 gikurikiwe na Ivory Coast 20
-Umukinnyi ufite ibitego byinshi mu giteranyo cy'amarushanwa yose yitabiriye ni
Samuel Eto’o watsinze ibitego 18 arikumwe na Cameroon. Akurikiwe na Laurent Pokou wa Ivory Coast n'ibitego 14 ku mwanya wa 3 hakaza umunya Nigeria   Rashidi Yekini n'ibitego 13.
-Ivory Coast niyo yagaragaye mu itera rya penality nyinshi mu mukino umwe itsinda 11-10 Ghana mu giterabyo cya penaliti 24, aho hari mu 1992, ndetse 12-11 itsinda cameroun mu 2006.
-Igikombe cya Afrika kandi kimaze gutwarwa inshuro 11 n'igihugu cyakiriye irushanwa.
-----------------

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire