jeudi 12 janvier 2017

U Rwanda rwisanze mw’itsinda ririmo cote d’ivoire.



Tombola y’uko amakipe azahura mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun yabaye kuri uyu wa Kane, yasize u Rwanda rwisanze mu itsinda rya 8 hamwe n’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire.
 
Muri iyi tombola yabereye mu gihugu cya Gabon, u Rwanda ruri kumwe na Côte d’Ivoire, Guinée na Republique Centrafrique.
Ibihugu byose byitabiriye tombola bikaba byagabanyijwe mu matsinda 12, aya azavamo amakipe ya mbere azahita abona itike, kongeraho amakipe atatu yitwaye neza muri amwe azaba yabaye aya kabiri mu matsinda
Uko tombola yarangiye
  • Groupe A : Sénégal, Guinée Equatoriale, Soudan, Sao Tomé/Madagascar
  • Groupe B : Cameroun, Maroc, Malawi, Comores/ Maurice
  • Groupe C : Mali, Gabon, Burundi, Djibouti/ Sud Soudan
  • Groupe D : Algérie, Togo, Bénin, Gambie
  • Groupe E : Nigeria, Afrique du Sud, Libye, Seychelles
  • Groupe F : Ghana, Ethiopie, Kenya, Sierra Leone
  • Groupe G : RDC, Congo, Zimbabwe, Liberia
  • Groupe H : Côte d’Ivoire, Guinée, Centrafrique, Rwanda
  • Groupe I : Burkina Faso, Angola, Botswana, Mauritanie
  • Groupe J : Tunisie, Egypte, Niger, Swaziland
  • Groupe K : Zambie, Mozambique, Guinée Bissau, Namibie
  • Groupe L : Cap Vert, Ouganda, Tanzanie, Lesotho
Imikino ibanza yo mu matsinda izaba hagati ya tariki ya 5 n’iya 13 Kamena uyu mwaka mu gihe izaba yabanjirijwe n’iy’amajonjora izaba hagati ya tariki ya 20 na 28 Werurwe uyu mwaka.
Ninyuma yuko kuri uyu wa kane kurutonde ngarukakwezi rwa FIFA  u Rwanda rwasubiye inyuma umwanya umwe aho rwaje kumwanya wa 93 ruvuye kumwanya wa 92 rwari ruriho mukwezi gushize.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire