samedi 7 janvier 2017
Ihuzagurika rya Jimi Mulisa ritumye APR FC iha mukeba Rayon FC icyuho cyo gutwara igikombe hakiri kare.
Ikipe ya APR FC imenyerewe nk'umukandida uhoraho mu gutwara igikombe cya shampiyona itsinzwe ku mukino wo ku unsi wa 12 washamiyona. Ni umukino wayihuzaga na As Kigali itakaje ku gitego 1 ku 0 cya Cyubahiro Janvier.
ibi bisobanura ko Rayon sport nitsinda Pepiniere fc , ari nabyo byitezwe, ku iki cyumweru izahita iyisigaho amanota 5. Abasesenguzi benshi bemeza ko mu gihe APR yatakaza ku mukino uzayihuza na Rayon sport ku mukno uzabahuza taliki 21 uku kwezi izaba ivuye bidasubirwaho ku gikombe cy'uyu mwaka. Tubitege amaso. Gusa ngo ibijya gushya birashyuha, ibimenyetso byo gutakaza uyu mukino byagaragaye ugiye gutangira aho hagaragaye ihuzagurika mu gupanga ikipe ibanzamo aho yicaje mu basimbura inkingi ikipe yubakiyeho nka Hakizimana Muhajili n'umuzamu Mvuyekure.
Ibi bivuga ko Rayon sports ihawe rugali ikaba yakwinanirwa ku gikombe cya shampiyona.
Indi Mikino yo ku munsi wa 12 wa shampiyona : Kiyovu 1-2 Espoir
Bugesera Fc 0-0 Kirehe Fc (Nyamata, 15h30)
Amagaju Fc 1-0 Musanze Fc (Nyamagabe, 15h30)
Police Fc 2-1 Sunrise Fc (Kicukiro, 15h30)
Sunday, January 8, 2017
Etincelles vs Marines Fc (Stade Umuganda, 15h30)
Rayon Sports vs Pepiniere Fc (Stade de Kigali, 15h30)
Gicumbi Fc vs Mukura VS (Stade de Gicumbi, 15h30)
01 Rayon Sports 11 20 29
02 Apr FC 12 10 27
03 Police FC 12 7 24
04 As Kigali 11 9 23
05 Espoir FC 12 8 23
06 Bugesera FC 12 5 19
07 Sunrise FC 12 4 16
08 Kiyovu sports 12 -4 15
09 Musanze FC 12 -6 14
10 Etincelles FC 11 -3 13
11 Mukura VS 11 -4 13
12 Kirehe FC 12 -5 12
13 Amagaju FC 12 -5 11
14 Marines FC 10 -10 8
15 Gicumbi FC 11 -13 4
16 Pepiniere FC 09 -18 1
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Urakoze kuri ubwo busesenguzi turakwemera
RépondreSupprimerAS Kigali ni intaramu kabisa
RépondreSupprimerRegis, Kazungu, Taifa & Kanyizo vous devez un "GRAND" pardon à Eric
RépondreSupprimer