mercredi 4 janvier 2017
AS Kigali yacitsemo ibice bibiri
Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya AS Kigali y’abagore yatangiye imyitozo murwego rwo kwitegura shampiyona y’uyu mwaka ,amakuru twakuye kumyitozo twitabiriye yo kuri uyu wa gatatu n’uko uwari asanzwe ari umutoza w’iyi kipe Nyinawumuntu Marie Grace yamaze guhagarikwa kuri aka kazi bikaba biri kuvugwa ko yazize ikibazo cy’ubutinganyi akangurira abenshi mubakinnyi b’iyi kipe,akaba atari n’inshuro ya mbere bimuvuzweho.
Imyitozo yo kuri uyu wa gatatu yakoreshejwe n’umutoza wungirije ariwe Safari Moustapha ariko akaba yakoresheje imyitozo abakinnyi barindwi gusa kuko ikindi gice kinini cy’abakinnyi bageze kukibuga bagahita bisohokera ngo ntibakora imyitozo nta mutoza mukuru uhari,bikaba biri kuvugwa ko iki gice cyanze gukora imyitozo ari cyo kiri kuruhande rwe’uyu mutoza.
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Mana fasha u rwanda ubutinganyi bucike rwose😋😉😉😉😉
RépondreSupprimerIbaze kweli ibyo bintu
RépondreSupprimerIbyabo bagore ni hatari batazi gutangukanya akazi namarangamutima
RépondreSupprimer