lundi 2 janvier 2017
MURENZI ABDALLAH GUSIMBURA DEGAULE MURI FERWAFA?
Mu gihe amatora y'uzayobora FERWAFA nk'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ataremezwa italiki azabera (Gusa ni mu kwa 9 uyu mwaka cg mu kwa 1/2018), amakuru yizewe agera kuri Regismuramira.blogspot.com ni uko itsinda ry'abantu batifuza ko Degaule Nzamwita yakomeza kuyobora FERWAFA bamaze iminsi bagerageza guhuriza ku umu kandida babona wagira ingufu zo guhangana muri ayo matora na Degaule. Izina bahurijeho rero akaba ari uwigeze kuyobora Rayon sports n'akarere ka Nyanza, Bwana Murenzi Abdallah. Kubigeraho gusa bizagorana, n'ubwo Murenzi ari umugabo wibashywe kandi n'abamushyigikiye bakaba batoroshye. Impamvu ni uko Degaule inzira yanyuzemo agahigika abakandida 4 (Abega, Mbanda, Gisanura, Munyandamutsa) n'ubu ngo ziracyali nyabagendwa. Dore ko izo ngufu ze n'abamuri inyuma zatumye ashobora gusimbuka imitego ikomeye yashoboraga kumweguza nk'urubanza rwavuzwe ku iyubakwa rya Hotel Ferwafa, nk'umulindi w'abarayon bamuzunguje cyane agitangira iyi mirimo bikanatuma ibyo yakoze byiza bitagaragarira abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda.
Turacyakomeza kubakurikiranira iyi nkundura dore ko umupira wacu w'amaguru ukomeye hanze y'ikibuga kurusha muri stade.
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Byaba ari byiza kugira umuyobozi ubishoboye nka murenzi kandi erega degaule aziko adashoboye nareke guhatiriza nawe azibwirize yegure byaramunaniye ubuse koko ategerejeko bizasabako bamushyira ibaruwa yokwegura? Ikintu ashoboye ni langage gusa.
RépondreSupprimer